Kigali, Kuri uyu wa 2 Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra) n’ikigo cy’igihugu gishizwe iterambere rya taransiporo (RTDA),
bagiranye ibiganiro n' Abasenateri ba Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ni ibiganiro byibanze ku kumenya igikorwa mu gukumira impanuka zo mu muhanda nka kimwe bubibazo biri kugarukwaho muri iyi minsi.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere rya transiporo (RTDA) Imena Munyampenda,
yavuze ko babaruye ahagomba gushyirwa ibyapa, bamaze gushyiraho ibyapa birenga 600, barateganya gushyiraho ibindi birenga 400 uyu mwaka. Buri gihe kandi bagenzura ahantu hateza impanuka cyangwa hateye inkeke, hagakosorwa kandi ari igikorwa gikomeza kugirango harusheho kurngera ubuzima bwabatwarwa n’impanuka nibindi .