Amashuri agezweho yubatswe na RTDA

Umuhanda BASE – GICUMBI –RUKOMO ureshya na 51km uhuza Akarere ka Rulindo na Gicumbi.

                                       Amashuri agezweho yubatswe na RTDA

Ni umushinga wo kubaka umuhanda  BASE – GICUMBI –RUKOMO ureshya na 51km uhuza Akarere ka Rulindo na Gicumbi.

Uyu muhanda wubakwa kuko ari umuhanda mugari kandi mwiza wutswe hanavugururwa ibikorwa remezo bitandukanye kugira ngo umucyo waho umuhanda unyura witabweho.

Nimuri urwo rwego hubatswe ibikorwa remezo bitandukanye birimo ibyumba by’amashuri 42 ndetse n’inzu y’uburiro y’abanyeshuri n’amahuriro y’abagore 3. Aya mahuriro nahantu abagore bacururizaga imboga n’imbuto mbere yo kubaka umuhanda ariko kuburyo bw’akajagari , hubakwa umuhanda RTDA ihashyira amasoko agezweho kuburyo n’imodoka ziva cyangwa zijya m’umugi wa Musanze zishobora kuhahagarara bakagura ibintu bitandukanye birimo ibiribwa.

 

                                             Inzu mbera byombi yo kumahuriro y’abagore

Amashuri yo namaguriro yabagore  yubatswe aha hakurikira Ibyumba 5 kuri E.S St. Jean Baptiste De La Salle iri  m’umurenge wa Kisaro akagari kaMubuga , ibyumba 7 kuri   E.P Rwili iri m’umurenge wa  Base akagari ka Cyohoha , hamwe na mahuriro yabagore2 aherereye  m’umurenge wa  Kisaro akagari ka Murama    

Ibyumba 30 kuri  Groupe Scolaire Miyove ni ihuriro ry’abagore 1 biherereye mu akarere ka , Gicumbi ,Umurenge  Miyove , akagari ka Mubuga aha akaba ari naho hubatswe ibyumaba byinshi .

 

Amashuri yubatswe na RTDA

RTDA nyuma yo kubaka ibyumba by’amashuri namahuriro y’abagore nkuko byavuzwe haruguru yashyizemo ibikoresho nkenerwa bya buri munsi birimo intebe n’ameza byo mubyumba abanyeshuri bafautiramo amafunguro, intebe zo mu ishuri, utubati, intebe n’ameza bya mwarimu. Ku amahuriro yabagore hashyizwemo ibikoresho byo mubiro intebe zo munzu mberabyombi utubati nibindi

Uyu muhanda kandi biteganyijwe ko ugomba guhura nundi winjirira Rukomo ugahinguka Nyagatare bizafasha abava cyangwa bajya Musanze na Nyagatare kugenderana bataje guca muri Kigali.